Kagame Yamaganye Abatanga Serivisi Mbi na Baahembwa mu Misoro 🚫
Perezida Kagame yamaganye abayobozi batanga serivisi mbi, ashimangira ko imico mibi ariyo mpamvu y'ibibazo mu rwego rwo gutanga serivisi.
IGIHE
3 views • Dec 30, 2023
About this video
Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi bimakaje gutanga serivisi mbi, ashimangira ko imvano yabyo ari imico mibi bashyize imbere, kuko bidashobora kuba ubushobozi buke cyangwa se kutumva ko ari ngombwa gutanga serivisi ziboneye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka wa 2019/20 yeshejwe no gusinya iya 2020/21. Mu mihigo y’umwaka ushize, akarere kaje ku mwanya wa mbere ni aka Nyaruguru kakurikiwe n’aka Huye na Rwamagana mu gihe Nyabihu, Karongi na Rusizi aritwo twa nyuma.

Imitangire ya serivisi ni kimwe mu byagarutsweho mu kiganiro cyatanzwe n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, agaragaza ko hari aho abaturage bajya gusaba serivisi, ugasanga nk’umuntu wagombaga kubafasha ararangaye, yibereye kuri telefoni.

Perezida Kagame yavuze ko gutanga serivisi mbi bidaterwa n’ubumenyi buke, ahubwo ari indi mpamvu irenze iyo yise ko ari imico mibi.

Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda
Video Information
Views
3
Duration
11:21
Published
Dec 30, 2023
Related Trending Topics
LIVE TRENDSRelated trending topics. Click any trend to explore more videos.
Trending Now